Ni mu muhango wo gosoza amashuri yisumbuye aho abanyeshuri 595 bigaga amashami y’Ubukanishi(Mechanics), Amashanyarazi (Industrial Electricity), Ubwubatsi(Construction), Ikoranabuhanga (Networking) n’Ubukerarugendo(Tourism) bishimiraga ko basoje bungutse ubumenyingiro buzabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ikigo n’abarezi, umwe mu banyeshuri wagejeje ijambo ku bari bitabiriye umuhango Shyaka Williams urangije mu ishami rya Mechanics mu gice cy’amashanyarazi y’imodoka yasobanuriye abari aho by’umwihariko ababyeyi harimo na mama we ko imyaka ine amaze muri SICO yamuhinduye umunyamwuga.

Yagize ati” Twese ariko nihereyeho, naje ntakintu nakimwe nzi kubyerekeranye no kukora cyangwa gukanika imodoka. Ntabwo nari nzi ko imodoka igira ibijyanye n’amashanyarazi. Maze kwigishwa n’abarezi banyuranye, ntabwo nabisobanukiwe gusa, ahubwo nange ubwange binyuze mu mikorongiro (practiques) nagize uruhare mu gukora zimwe mu modoka zazanwaga mu kigo tukazigiraho, ntibagiwe nuko twajyaga mu magaraje kwimenyereza umwuga.”
Shyaka yongeyeho ko uretse ubumenyingiro yize, muri SICO yahigiye n’indangagaciro n’imyitwarire ibereye umukozi, amenya ko uko waba uri umuhanga kose ntamico mizima bitatuma uramba ku kazi. Aha yabihuje n’umugani uvuga ko ‘Ubwiza bw’umukobwa bwamugeza I bwami, ariko ubwenge bwe ari bwo bugena igihe azahamara.

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye uyu muhango Bwana Harerimana Joseph yavuze ko kuba bohereza abana babo kuri SICO ari uko baba bahizeye umusaruro mwiza, kandi ko ikibashimisha kurushaho ari ukubona koko ko abana babo bungutse ubumenyi buzatuma birwanaho mu buzima buri imbere.
Harerimana ati:” Twohereza abana hano kuko twifuriza ibyiza abana bacu, ikindi ni uko tuba twahawe amakuru ko ari ikigo kiza gitsindisha. Benshi mu bize hano nibo batuma tuza kurerera muri SICO.”

Umuyobozi uhagarariye ikigo mu mategeko wari uhagarariwe na Batete Harriet yabwiye abitabiriye uyu muhango ko intego nyamukuru y’ikigo cya Samuduha Integrated College ari ugutanga ubumenyingiro butuma abanyeshuri bahindukamo abakozi bifuzwa ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati” Twatangiye ari urugendo rutoroshye, ariko tugenda tugera ku ntego. Twiyemeje gutanga ubumenyingiro bufite ireme kandi nkuko mwabibonye mu byo twaberetse turatsinda kandi turakomeje. Dushimira ababyeyi dufatanya kurera kandi umusaruro uragaragara hanze ku isoko ry’umurimo kuko byakugora kujya muri kompanyi zikomeye mu gihugu zikora ibyo twigisha ngo uburemo uwize hano, hari n’abashinze ibigo byabo, bitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga. Dufite gahunda yo gukomeza kugendera mu ntego y’igihugu yo gutanga uburezi bufite ireme, tutibagiwe no gutoza abana imico myiza.”
Abajijwe igituma ikigo cya Samuduha Integrated College kitabirwa cyane n’abanyeshuri benshi, aha umunyamakuru yabishingiye ku kuba ikigo mu mwaka umwe gusa gisohora abarangije ayisumbuye 595 mu gihe hari ibindi bigo bitagira n’abanyeshuri bageze kuri uwo mubare, Rugambwa David yavuze ko kuba bafite ibikoresho nkenerwa, abarimu b’abahanga ubuyobozi bwiza no korohereza ababyeyi mu buryo by’imyishyurire n’ibindi, ariryo banga bakoresha. Muri uyu muhango hashimiwe abanyeshuri bahize abandi mu kinyabupfura no mu mitsindire.
Ishuri Samuduha Integrated College(SICO) riherereye mu mugi wa Kigali, akarere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, akagari ka Rubirizi.








