Home AmakuruMusenyeri Nzakamwita asigiye
Umushumba umusimbuye Diyosezi ya
Byumba itengamaye

Musenyeri Nzakamwita asigiye
Umushumba umusimbuye Diyosezi ya
Byumba itengamaye

by admin
0 comments
Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA
Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA [PHOTO: igisabo.rw/]

Ni amwe mu magambo agarukwaho na Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwira Seriviliyani, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba ucyuye igihe, uvuga ko agereranyije n’uburyo yasanze Diyosezi yari iteye mu gihe gito cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari afite Abapadiri batatatu gusa, akaba ahasize abasaga 150,  nta kabuza by’uko ugiye kumusimbura azoroherwa muri byinshi, cyane ko  amusigiye abazamwunganira  n’ibizamufasha bihagije.

Ashimangira ibyiza bitandukanye asigiye uzamusimbura, Nyiricyumbahiro Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani Umushumba wa Diyosezi ya Byumba ucyuye igihe, avuga ko mu byukuri  bitari byoroshye gushingwa Diyosezi ya Byumba mu 1996. Diyosezi yari yarabereyemo isibaniro ry’imirwano imyaka ine yose,  hakiyongeraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  bikaba byaratumye Abapadiri hafi yabose,  abatarapfuye barahunze.  Bityo akaba yarahawe Inkoni y’Ubushumba,  hari Abapadiri batatu gusa nawe  ari uwa kane.

Agira ati “ Mu byukuri nagenwe na Nyirubutungane Papa, kuba Umushumba wa Diyosezi ya Byumba kuwa 25 Werurwe 1996 nsanga Abakristu hafi ya bose barahunze, Diyosezi yose ibarizwamo Abapadiri batatu bonyine ndi uwa kane birumvikana.

Muri icyo gihe,  nakoze ibishoboka byose mfatanya nabo bake bari bahari, dutangira twubakira abatagiraga  amacumbi dore bari hafi ya bose, dusana amashuri n’amavuriro, twubaka ama Paruwasi  ari nako hahangwa ibindi bikorwa ibishya, nkaba nishimira ko nsoje ikivi nahawe mfite Abapadiri  basaga150 bavuye kuri batatu.

Ikindi nakubwira ni uko Amaparuwasi nayo yavuye kuri 12 agera kuri 23.  Abakristu nkaba mpasize abasaga ibihumbi 800, mu gihe nari hasanze ibihumbi 600.

 Amashuri abanza n’ayisumbuye byongerewe ubushobozi, ibi byose bikaba byaranikubye  inshuro nyinshi,  akarusho ikaba Kaminuza yacu y’Ikitegererezo ya UTAB ikomeje gukataza mu guha abanyarwanda ubumenyi bufite ireme muri byinsi.”

Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani,  yishimira  ko asigiye mugenzi we Musenyeri Papias Musengimana,  Diyosezi  “itengamaye” agereranyije n’uburyo yayisanze mu 1996. Bityo akizera ko yifashishije Abakristu  basanzwe barangwa n’umurava no gushyira hamwe,  adashidikanya ko ibyaba bitarabashije kugerwaho nabyo bizakorwa kandi  neza.

Ku bigendanye n’ibihe byiza byaranze imirimo ye,  Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani,  avuga ko yishimira cyane  kuba yaragizwe Umurinzi w’Igihango na Leta y’u Rwanda, hamwe na bagenzi be 17 mu mwaka wa 2015, bitewe ahanini n’ibikorwa yari yagaragaje byo kubanisha neza  abanyarwanda bari barahunze 1959 bagataha m’urwababyaye n’abari bahungutse bo muri 1994.

Agira ati “mu kugerageza    kunywanisha impunzi za cyera zo mu 1959 n’izo mu1994,  ntabwo byari bitworoheye cyane ko abo muri 1959,  baje bagasanga muri Byumba   abenshi barahunze.  Amazu n’amasambu byari bibereye aho byonyine  babijyamo.    Abahungutse bo mu 1994, ubwo bari bahageze   habayeho igisa no kwishishanya,  abo mu 1959 bakavuga ko Interahamwe zari zarahungiye muri Congo na Tanzaniya zishobora kubica, abandi nabo bagatinya ko  Abatusi biciwe ababo bazihorera.

Cyakora nagerageje kwegera izo mpande zombi  mbisabwe na Minisitiri wari uriho icyo gihe. Twashatse ubufasha, bituma abadafite aho baba bubakirwa amacumbi,  buri wese muri bo akanabigiramo uruhare.”

Musenyeri NZAKAMWITA na bamwe mu bapadiri bakorera ubutumwa muri Dioseze ya Byumba
Musenyeri NZAKAMWITA na bamwe mu bapadiri bakorera ubutumwa muri Dioseze ya Byumba [PHOTO: Internet]

Musenyeri Nzakamwita, avuga ko kugira ngo impunzi zo mu 1959 zibashe kwiyumvamo abahungukaga bo muri 1994, bose batozwaga gukorera hamwe.

Avuga ko uyu munsi bubakiraga  uwo mu 1959, bwacya hagatahirwa uwo mu 1994,  inzu yakuzura igahabwa ugezweho,  kugeza igihe bose bakwiriwe,  kandi batozwa guturana  mu mudugudu umwe, ari nako bahabwaga inyigisho z’Ubumwe n’Ubwiyunge.  Bityo bafashwa kubana neza mu mahoro bose kugeza na n’uyu munsi.

Muri make Musenyeri Nzakamwita,  yishimira ko yaragiriwe  icyizere na Leta y’u Rwanda agirwa umwe mu barinzi b’Igihango. Ariko kandi akanishimira kuba nawe ubwe,  yaratanze umuganda  wo kubanisha abanyarwanda.

Yishimira ko yafashije Abakristu kwiyubaka mu buryo bw’IKENURABUSHYO,  ibyanatumye benshi mu bapfakazi babasha kwibumbira hamwe bagamije iterambere.

 Kuba yarafashije abana bato bari hagati y’imyaka 3 kugeza kuri 14,  kumenya   kwibumbira hamwe bakigishwa kugira urukundo no kurangwa n’Indangagaciro zo gukunda igihugu na Kiliziya,  kuva mudugudu kugeza ku urwego rw’umurenge, abo bana  bakaba ngo bafite amatsinda bahuriraho, ari nako bagira ishyaka rimwe.  Ikivugo cyabo, bakaba barakigize , KUBA INSHUTI NYAZO ZA KRISTU.

Cyakora Musenyeri Nzakamwita avuga ko n’ubwo yishimira ko mu myaka 26 amaze ari Umushumba wa Diyosezi ya Byumba,  hakaba hari na byinshi byo kwishimira byagezweho, hari n’ibindi  ngo byamubabaje birimo nk’ubukene n’ibura ry’ibiribwa  ku baturage  bamwe na bamwe n’abakristu muri rusange batabashaga gufashwa uko bikwiriye.

Hari kandi  amakimbirane yagiye aboneka mu ngo zimwe na zimwe, bikaba imvano  y’imibereho mibi n’igwingira ry’abamwe mu bana, ari nayo mpamvu  ari mu bagize igitekerezo cyo gushishikariza buri wese bireba mu gihugu,   gushimangira no kurwanya amakimbirane avugwa mu ngo, aribwo hashyizweho icyo bise IKENURABUSHYO muri Diyosezi, ryari  rigamije ahanini gushishikariza Abakristu kurangwa n’Ubumwe n’ubunyangamugayo  mu ngo zabo.

Ku kibazo cy’Abapadiri bamwe  bateshuka ku nshingano zo kuba intangarugero mu bakristu bashinzwe,   bakagwa mu cyaha cy’ubusambanyi binabaviramo kubyara abana  hanze,  Musenyeri  Nzakamwita avuga ko ibyo bintu bidakwiriye muri Kiliziya Gatolika, kandi ko abagaragayeho izo ngeso baba bagomba gusezererwa  nta nteguza.

Agira ati “ ibi ni ibibazo bituruka ahanini ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu bihe bishize. Birababaje kubona  abakagombye gufasha abantu kugera kuri Kristu,  aribo bashaka kugira uruhare mu kubagusha mu cyaha.

 Birumvikana ko  Abapadiri  bishora mu bukozi bw’ibibi nk’ubwo, n’ubwo ari bake bwose,  abagaragaye ntibakagombye kwihanganirwa.

Ubusanzwe abagaragaje  amakosa nk’ayo,  bagirwa inama yo gusana ibyo bangirije,  bakanasabwa gutera inkunga  abo baba babashoye muri izo ngeso mbi zidakwiriye, ariko kandi tukaba tutanashobora kubihanganira,  bakaba bagomba kwirukanwa mu murimo wa Gisaseredoti.”

UTAB Yahaye ubumenyi n'ubureri abayigana
UTAB Yahaye ubumenyi n’uburere abayigana [Photo :Internet]

Avuga ko muri Diyosezi ye Byumba,  hari abagera kuri babiri bahagaritswe bitewe n’izo ngeso zigayitse zabagaragayeho.  

Abajijwe niba yumva  igitekerezo cy’Abepiskopi Gatolika bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC,  bafite cy’uko Abapadiri bagaragayeho kubyara hanze ko bagomba kwirukakanwa, avuga ko giti cye yumva byakabaye ihame,  kandi ko no mu Rwanda badashyigikiye bene abo bantu bishora mu ngeso mbi ziyobya  abo bakayoboye  inzira igana mu ijuru.

Asoza ikiganiro cye  Musenyeri Nzakamwita,  ashimira cyane  Abakristu ba Diyosezi ya Byumba babanye neza mu myaka 26 yose.

Abasaba kuzakokomeza kurangwa n’urukundo rwo kwita ku bakene n’abatishobye ibihe byose.

AShimira kandi Abihayimana bose.  Abapadiri, Abafurere, Ababikira n’imiryango yose ya Agisiyo Gatolika.

 Abo bose agashima uruhare bagira mu bikorwa byinshi bya Kiliziya bigamije kogeza Inkuru nziza y’Agakiza ya yezu Kristu.

Bityo akifuza ko mu buryo bwiza bamubaniye   mu bihe bitandukanye kandi  bitari byoroshye,  ari nako bazabanira  umusimbuye Musenyeri Papias Musengamana,  kugira ngo bakomeze guharanira ko Diyosezi ya Byumba iguma kuba igicumbi cy’Amahoro akomoka kuri Kristu

Avuga ko ibyakozwe ari byinshi, akaba yaratangiye kubimurikira ugiye kumukorera mu ngata, aho bazengurukanye Amaparwasi yose amwereka Abakristu n’ibikorwa bitandukanye  biharanagwa, agomba kuzakomeza kuzashyigikira no guteza imbere, afashjwe birumvikana n’Abakristu bo mu ngeri zose.

Musenyeri NZAKAMWITA na musenyeri Musengamana
Musenyeri NZAKAMWITA na musenyeri Musengamana [PHOTO: Internet]

Ku birebana n’icyo agiye gukora nyuma yo guhereza Inkoni y’ubushumba ugiye kumusimbura ku ntebe ya Diyosezi,  avuga ko azaguma kuba hafi y’Abakristu.

Agira ati “ ngiye kuruhuka birumvikana. Cyakora byumvikane ko nzaguma  no kuba hafi y’Abakristu aho ngiye kuruhukira muri Seminari ntoya ya Rwesero.

Birumvikana ko nzafatanya n’Abarezi bayo,  guha uburere bukwiriye abana bacu  no kunganira Abapadiri ba Paruwasi yaho.

Gusa  nzabikora mu ntege nke mfite, nk’umuntu ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Avuga ko Imyaka yose n’igihe amaze ari Umwepiskopi,  abituye  Imana yamushoboje ikamukomereza ubugingo,  kugeza ubwo ashoje ikivi yatumwe cyo gukomeza Intama za Kristu agifite imbaraga.

 Ikindi ni uko icyo gihe cyose amaze,   anagituye Abayobozi bakuru b’igihugu bakomeje kumuba hafi, abanyarwanda n’Abakristu bose muri rusange.

Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani  ucyuye igihe cyo kuba Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, yavutse kuwa 20 Mata 1943, avukira  muri Pauwasi ya Nyarurama, Akarere ka Nyagatare.

Yahawe Isakaramentu  rya Batisimu mu 1954. Yinjira muri Seminari ntoya mu 1958, ahabwa Ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971, atorerwa kuba Umwepisikopi wa Byumba na Nyirubutungane Papa Yohani Paul wa II (wabaye Umutagatifu),  kuwa 25 Werurwe  1996, ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru na Nyirubutungane Papa Fransisko mu kwezi kwa Kabiri 2022 afite imyaka 79.

Musenyeri Nzakamwita  agiye gusimburwa na Nyiricyubahiro  Musenyeri Papias Musengamana, uzahabwa Inkoni y’Ubushumba kuwa 14 Gicurasi 2022 muri Paruwasi  Catederari ya Byumba, akazaboneraho no kwizihiza Yubile y’imyaka  25 amaze ari Umusaseredoti.

E. Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment