Ubuyobozi n’ababaturage b’Akarere ka Kicukiro bafatanyije n’Umujyi wa Kigali hasojwe ukwezi kwahariwe umuturage, ukwezi bivugwa ko kwaranzwe n’ibikorwa byinshi bigamije guha ijambo umuturage, gufasha no gutera inkunga abatishoboye, ibikorwa by’amajyambere n’ibindi bigamije kumushakira imibereho myiza muri rusange.
Ni igikorwa cyasojwe kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 05 Werurwe 2022 ku karere ka Kicukiro, hanagaragazwa ibyagezweho muri icyo guhe cyose cyari gishize.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Solange Umutesi, avuga ko ukwezi kwari kwahariwe umuturage kwa Werurwe 2022 nk’Ubuyobozi bari barihaye, kwaranzwe n’ibikorwa byinshi kandi byatanze umusaruro washimwa na buri wese.
Avuga ko nko mu bigendanye n’imiyoborere myiza bakiriye ibibazo hafi 180 maze muri byo 160 bihwanye na 86% bibonerwa ibisubizo, Urwego rw’Abunzi narwo ngo rukaba rwarakiriye ibibazo 44 muri byo 38 bihwanye na 86% % bibasha kubonerwa ibisubizo bikwiriye.
Agira ati “ Uretse ku bigendanye n’imiyoborere myiza ngo hanakozwe byinshi byo kwishimirwa.”
Akomeza avuga ko mu mibereho, habashijwe kwandika abana bagera ku 1705 mu bitabo by’ irangamimerere, naho abagera kuri 216 babanaga mu buryo butemewe basezerana imbere y’amategeko kubana akaramata, abana 286 bari barataye ishuri basubizwamo.
Ku bigendanye n’ubukungu, avuga ko muri uku kwezi bari bahariye umuturage habayeho n’ubukangurambaga kuri EJO HEZA bwatumye asaga 22,701,000 azamukaho muri uku kwezi gushize kwa Werurwe.
Ikindi avuga ni uko muri urwo rwego hakiriwe ibibazo muri Serivisi y’ubutaka bigera ku 1012 muri byo kandi 935, bikaba ngo byarakemutse mu munsi umwe.
Ikindi ni uko abaturage bitunganyirije ubwabo imihanda ibahuza ku ruhare rwabo mu buryo bugaragara.
Madame Solange Umutesi avuga ko mu by’ukuri ukwezi bari barahariye umuturage, hagaragayemo ibikorwa byinshi byo kwishimira birimo n’ibiro by’utugari twatashywe mu murenge wa Niboye na Kigarama, by’umwihariko bikaba byarubatswe n’abaturage ubwabo bafatanyije cyane n’abafatanyabikorwa bakorana n’imirenge yabo umunsi ku wundi.
Asoza avuga ko mu mezi atatu asigaye yo kugira ngo hasozwe umwaka w’ingengo y’imari, hateganyijwemo kongera ubukangurambaga mu baturage kugira ngo akomeze guhabwa ijambo mu byo akora bose.
Hari kandi gutegurira hamwe gahunda zigendanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28.
Gukomeza kwirinda no guhashya Covid 19 no kumwenyekanisha iby’inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda mu minsi mike no kubabwira akamaro n’ibyiza izasigira abanyarwanda muri rusange.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence ashima ko Akarere ka Kicukiro, gakomeje kuza ku isonga mu gushakira abaturage bako ibibateza imbere mu bikorwa byabo bitandukanye kandi bibaganisha aheza.
Bwana Rubingisa Pudence avuga ko mu byukuri, hari hashize imyaka ibiri abaturage bari guhangana n’Icyorezo cya Covid 19, bakaba mu byukuri batabashaga kwegerana. Bityo agashimira ubuyobobozi bw’Akarere ka Kicukiro, kifuje by’umwihariko ko kakwegera abaturge bako, umuturage bakamuharira ukwezi kwe kose, hagamijwe ahanini kumutega amatwi, kumukemurira ibibazo yaba afite byose no kumwunganira mu byo akora, kugira ngo arusheho nawe gutera imbere anarangwe n’ubuzima bwiza.
Agira ati “ubusanzwe amezi yose ni ay’umuturage. Kuba Akarere ka Kicukiro karafashe umwanya wo kumuha ukwezi kwe kwihariye, ni ibyakagombye gufatirwaho urugero n’abandi.
Ibi byose byakozwe, ni ibyo gushimirwa yane kuri Servise zabashije gutangwa nta kiguzi, ku buryo niyo cyaba cyarabayemo cyaba ari gito cyane ,ugereranyije no mu bindi bihe bisanzwe.”
Avuga ko ibyakozwe ari byinshi byo kwishimirwa. Bityo asaba ko mu mezi make asigaye kugira ngo habeho gutangaza imihigo iri gutegurwa, hari ibintu ibigomba gushyirwamo imbaraga kurushaho, birimo gukangurira abaturage gukomeza gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kurandura amakimbirane n’ubuharike mu miryango aho byaba bikiboneka.
Hari kandi gukangurira abantu gukomeza kwishimangiza, bikingiza urukingo rwa 3 rwa Covid 19, na cyane ko mu mujyi wa Kigali abamaze kwishimangiza bamaze kugera kuri 78%, ku buryo 22% nabo basigaye bakagombye kugerwaho n’ubukangurambaga bubafasha kwitabirra icyo gikorwa mu gihe gito gishoboka.
Kimwe n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kiciro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, asoza asaba abantu bose kuzarangwa n’urukundo,ubumwe n’ubworoherane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorew Abatutsi, igihugu cy’u Rwanda kigiye kwinjiramo kuwa 07 Mata 2022.
Avuga ko hazabaho gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye mu bice abantu batuyemo, bakaba bagomba kandi kurushaho no kubungabunga ibimenyetso n’inzibutso ziranga amatekeak ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe umuturage kwari gufite insanganyaatsiko igira iti “Kicukiro Muturage ku isonga, hamurikiwe abitaibirye igikorwa, ibyakozwe byose muri icyo gihe cy’ukwezi kuri buri rwego rw’umurimo mu Karere, haba mu burezi, ubukungu, imiyoborere, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, Umutekano n’ibinsdi.
Hanatanzwe kandi ibihembo kuri buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’ukwezi kwahariwe umuturage.
Mu bashimiwe, harimo Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’aba Njyanama bayo.
Akarere ka Kicukiro kasoje Ukwezi kwahariwe umuturage, ni kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.
Ni Akarere gashimirwa intambwe kateye kurushaho kuba karashyizeho ukwezi kwa Werurwe umwaka wa 2022 kugira ngo kubabere umwihariko wo kwegera umuturage no kumwereka ko yitaweho kurushaho, agahabwa Serivise nziza kandi zihuse mu gihe gito, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batagerwaho na Serivise uko babyifuzaga bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19.