Itsinda rya Charly na Nina bongeye gukora mu nganzo nk’itsinda bashyira hanze indirimbo bise ‘Lavender’ ifite n’amashusho.
Ni indirimbo iri tsinda rishyize hanze nyuma yo kwiyunga, aho bari bamaze imyaka igera kuri ibiri baratandukanye ariko bakaza gutangaza ko biyunze.
Kuri ubu aba bombi baje kwemeza ko basubiranye yewe bemeza ko bagiye kongera gushimisha abakunzi babo babakunze muri muzika nk’itsinda, nkuko ngo abakunzi babo bari baragiye babibasaba inshuro nyinshi.
Charly na Nina bari mu bakobwa babarizwa muri muzika Nyarwanda bari baramaze kuzamura ibendera ry’u Rwanda, aho babikeshaga zimwe mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa bikomeye ndetse no kwitabira amarushanwa akomeye mu karere duherereyemo no muri Afurika muri rusange.
Indirimbo nshya ‘Lavender’ ishyizwe hanze, mugihe bari bamaze igihe bateguza abakunzi babo ko haricyo babafitiye nyuma yo kwiyunga nk’itsinda.
Byaje no kujya ahagaragara byeruye, ubwo bemeza ko bagiye kwitabira igitaramo cya ‘Amani Festival’ gisanzwe kibera i Goma mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’itsinda rya Charly na Nina.
Gusa na mbere yuko biyunga nta n’umwe wari warabashije kujya yikorana ku buryo umuntu, ‘Levender’ ni indirimbo yumvikana amagambo y’urukundo.
‘Lavender’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleeh, mugihe amashusho yakozwe akanatunganywa na producer ukomoka muri Uganda witwa Swangz Avenue.