Mu gihe Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda ukomeje gukundwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye baba abawukora n’abatega amatwi ibiganiro binyuranye ku ma Radio, Television no mu binyamakuru byandika, hari benshi bibaza impamvu bamwe mu banyamakuru bakunze kugaragaza gukorera abaturage mu buryo bugaragara, batajya bazamurwa mu ntera kugira ngo bashyirwe nabo mu myanya yo muri za Ministeri no mu bigo byayo bifata ibyemezo kugira ngo impano n’ubuhanga bakunze kugaragaza bikomeze bibyazwe umusaruro n’igihugu cyose muri rusange.
Buri wese aba afite uko yumva n’uko ayobora amarangamutima ye. Niyo mpamvu ntawagombye gutangazwa n’ibyo abanywanyi b’itangazamakuru bashobora kuba babona mu ndorerwamo yabo, bikaba ari n’uburenganzira ku bitekerezo byabo by’uko bifuza ko abanyamakuru batajya baguma ahantu hamwe kugeza ubwo bavuye mu mwuga bashaje, ahubwo nabo ko Leta yajya ibatekerezaho mu bundi buzima busanzwe bw’igihugu cyane ko bamwe ngo bakomeje kugaragaza ubushobozi n’ubuhanga mu byo bakora n’ibyo bavuga nk’uko bakomeje no kubigaragaza mu biganiro byabo bigamije kwigisha no kujijura abanyarwanda.
Ibitekerezo byakusanyijwe byatanze Urutonde rw’abanyamakuru benshi ariko hatoranywamo abantu 10 bakurikira :
Oswald Mutuyeyezu.
Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi ukunzwe na benshi ahanini kubera ibiganiro mpaka akunze kuyobora no gutumirwamo, akabikorana ubwenge n’ubushishozi ndetse kenshi akumvikana atabariza abantu bo mu ngeri zitandukanye bagaragaza ku girirwa akarengane.
Uyu munyamakuru akaba akunze gutabaza inzego bireba ngo azisaba gukurikirana no gufasha abafite ibibazo bibabangamiye, kugira ngo bibonerwe umuti ubikwiriye yifashishije Radio, Television n’imbuga Nkoranyambaga kandi ibyinshi bikabonerwa umuti uko bikwiriye. Bene kumutangaho amamakuru bakaba baramusabiye umwanya w’Ubuyobozi ku Urwego rw’umuvunyi aho yaba ashinzwe ishami rirwanya akarengane.

Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji.
Umunyamakuru w’umuhanga mu gutegura ibitaramo no gushyigikira ibihangano by’abahanzi ba kera ngo batazima. Nganji Benjamin akaba yarahindutse ikigega gishobora kubarizwaho abahanzi bo kuva mu 1950 n’ibihangano byabo igikorwa akorana ubwitange no gushirika ubute. Bene gutanga amakuru bakaba bamusabira umwanya w’Ubuyobozi muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco aho yaba akuriye ishami ry’umuco n’amateka by’igihugu.

Regis Muramira.
Umunyamakuru w’imikino ufite ubuhanga yisangije mu gusesengura umukino no kuwusoma adategwa. Ashimirwa kuba agerageza gukebura no kubwiza ukuri abashaka kugoreka nkana imikino itandukanye ya hano mu Rwanda ndetse benshi bakabyumva bakanabikosora hagafatwa n’ingamba zihamye. Abamutanzeho ibitkerezo bamusabiye kuba Umuyobozi muri Ministeri ya Siporo, aho yaba Umujyanama wa Ministiri ushinzwe Politike ya Sports no kuyiteza imbere.

Theodore Ntarindwa.
Umunyamakuru umaze igihe mu mwuga kandi w’umuhanga kuva mu INGABO Mangazine kugeza ubwo ageze ku urwego rwo gushinga Radio yahise ikomera mu gihe gito, bitewe ahanini no kumenyera akazi kagendanye n’ubucuruzi no gushaka amasoko. Ni umugabo umenyereye kuvuga ukuri no kugira inama abamugannye igihe cyose.
Abamutanzeho amakuru bamusabira umwanya w’Ubuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, aho yashingwa ibigendanye n’ubucuruzi n’ishoramari rigezweho.

Jean Lambert Gatare.
Umunyamakuru umaze kwandika amateka mu Rwanda no mu mahanga, ahanini bishingiye ku buhanga n’impano yo kwamamariza abamugana bose.
Ni umunyamakuru umaze igihe mu mwuga kandi uwukorana n’impano yo gukunda igihugu cye yamaganira kure abaruvuga nabi bazwi ku izina ry’Ibigarasha bagahita bacika intege bityo n’abifuzaga kubashyigikira bagasigaho.
Abamutanzeho amakuru bamusabira Ubuyobozi muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda aho yaba ashinzwe ihami ryo gushyigikira kwamamaza no gukundisha abantu ibikorerwa mu gihugu Made in Rwanda.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.
Umunyamakuru akaba na Rwiyemezamirimo uzi uburyo bwo buhamye mu kwiyubaka. Uretse kuba ayoboye Radio na Television zikunzwe cyane yanashinze ikipe y’Umupira w’amaguru imufasha kwamamaza kurushaho ibikorwa bye cyane iby’itangazamakuru. Abamutangaho amakuru bashingiye ko bamubonamo umukozi bamusabira umwanya w,umuyobozi muri RGB Aho yashingwa ishami ryo kongerera abanyamakuru ubushobozi no kubafasha kwihangira Indi mirimo yabunganira.

Ismael Mwanafunzi.
Umunyamakuru w’ubuhanga butangaje mugusesengura no gusobanurira abantu imbereho n’imiterey’ibinyabuzima byose biboneka ku isi. Abantu benshi bakomeje gushimira uyu munyamakuru bavuga ko afite impano mu byo avuga n’ibyo atangariza abantu, bigaragara ko atari ibyo yasaruye mu ishuri honyine maze bakamusabira nawe kugirirwa ikizere agahabwa Ubuyobozi muri Ministeri y’ubuzima aho yaba shinzwe ishami ryo kumenya indwara z’ibyaduka cyagwa ibyorezo, kubikumira, kubisobanukirwa no kubyirinda burundu.

Alphonse Muhire Munana
Umunyamakuru w’umuhanga mu gusesengura no kumenya kuvuga amateka n’ubumenyi bw’isi, ahereye ku mateka y’iremwa ry’isi, ubutegetsi bw’ Abaromani, umwaduko w’abazungu, impinduramatwara zo mu Burayi no muri Afurika, Demokarasi, Ubukungu, ubuzima n’ibindi byinshi akomeje kugaragaza ko akenewe na benshi ngo abahugure. Bene kumutangaho amakuru bakamusabira kuba Umuyobozi muri Ministeri y’uburezi ushinzwe inyigisho z’amateka n’ubumenyi bwisi muri rusange

Alphonse Twahirwa.
Umunyamakuru umaze kugaragaza ubuhanga nawe mu kuvugira abaturage ahereye m’Uturere n’Imirenge bigize igihugu, agamije ahanini kumvikanisha ibibazo by’abaturage babangamiwe no kutagira imihanda itunganyije, abataragerwaho n’amashanyarazi n’amazi, abamburwa na ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage n’ibindi byinshi bikunze gukemuka, bivuye ku buvugizi bwimbitse bw’uyu mugabo.
Bene gutnga amkuru bakaba bamusabira umwanya w’Ubuyobozi muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu aho yaba ashinzwe guhuza abaturage n’abo bayobora.

Niwemwiza Anne Marie.
Kuba ari rukumbi mu bagabo benshi batanzweho amakuru y’ubushobozi bafite bwo kuvugira abaturage, yashimwe na benshi ko azi gukoresha imbuga nkoranyambuga kandi akazibyaza umusaruro avugira abanya ntege nke, barimo abana n’abagore bafatwa ku ngufu, abata amashuri kubera ahanini kubura ubushobozi bityo akaka batabariza ndetse harimo n’abandi bafite ibibazo bitinda gukemurwa n’ababifitiye ububasha, we ubwe akagira uruhare rwo ku bigaragaza atakambira abo bireba ngo bikubite agashyi. Bene kumutangaho amakuru bakamusabira umwanya w’Ubuyoobzi muri Ministeri y’Umuryango ishami rshinzwe imyororokere y’urubyiruko no kurinda ihohoterwa.

Hagendewe ku bitekerezo by’abaturage, ni benshi bifurije ko bazamurwa mu ntera bagakomeza gutanga umusanzu wabo wo kwigisha, gucukumbura no kuvugira abaturage babifitiye ububasha n’ubushobzi kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane kurushaho rive ku ma Radio no mu bindi binyamakuru.