Nyuma y’imyanzuro yo guhagarika amashuri mu mujyi wa Kigali bitewe n’ubwiyongere bw’ubandu bwa Covid 19, kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/o3/2021 amashuri yongeye gukomorerwa nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yemeje ko amashuri yo mu mujyi wa Kigali yongera gufungura. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru igisabo.rw cyasuye ikigo cya Ecole Primaire st Ignace hagamijwe kureba uko biteguye gutangira neza amasomo yari yarasubitswe.
Padiri Habyarimana Dominique Xavier Umuyobozi w’ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Ignace ( Ecole primaire St Ignace), aganira n’ikinyamakuru Igisabo.rw agira, ati’’ubu twafashe ingamba zifatika mu rwego rwo kugira ngo abana bazige neza. Muri kino kigo dufite ahantu heza abana bagomba gukarabira kandi hahagije, hanatunganyijwe mu buryo utasanga ahandi. Igishimishije ni uko kandi abana biga hano, bamaze kumva neza akamaro ko kwirinda covid 19.
Padiri Dominiko Xavier, akomeza agira ati’’ikigo cyacu cyita ku ndangagaciro za gikirisitu, niyo mpamvu abiga hano bagomba kuhakura ubumenyi n’uburere by’intangarugero. Kugeza ubu rero tukaba twimakaza ireme ry’uburezi, twibanda ku kwigisha umwana ko agomba kwigirira ikizere mubyo akora byose.
Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatigu Ignace(Ecole Primaire st Ignace) ubusanzwe nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu babyeyi twahasanze baje gucyura abana babo, ni kimwe mu bigo byigenga bikunzwe cyane, kubera ireme ry’uburezi rihatangirwa kandi abanyeshuri bahiga bakaba batsinda ibizamini bya leta hafi ya bose.
Aha niho umuyobozi w’iri shuri Padiri Dominique Xavier, ahera agaragaza ko bafite ikibazo cyo kuba ababyeyi benshi babagana ariko badafite ubushobozi bwo kuba babakira bose.
Akomeza avuga ko nyuma y’uko amashuri yari amaze igihe afunze mu mujyi wa Kigali, kino gihe bakaba bakomorewe, ko ku giti cyabo batangiranye ingamba nshya cyane ko n’abarezi bo muri kino kigo biyemeje gukomeza gukorana umurava kugirango ibyo abana bigisha bagombaga kubona byose mu minsi bamaze mu rugo, bazabibone byose uko bikwiriye.
Ikindi ni uko muri kino kigo bafashe ingamba zifatika zo kurwanya icyorezo cya covid 19, aho bateguye neza aho abana bakarabira hagezweho, mu kigo kandi hashushanyije ibimenyetso bituma abana babasha guhana intera ndetse abana bakaba barashishikarijwe kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yose yo kurwanya covid 19.
Uretse imyigishirize myiza iba muri kino kigo kandi abana bahiga bahabwa n’indagagaciro z’imico myiza cyane ko ishuri rishingiye ku ndangagaciro za Gikristu ibyo bikaba biri mubituma rikundwa na benshi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru igisabo mu minsi ishize bwari bwagaragaje ko ikigo cya St Ignace kiri mu bigo byiza byigenga mu Rwanda, gitanga uburezi buhamye, hashingiwe ku bumenyi bw’abana batsinda neza ibizamini bya leta .
Ishuli ryitiriwe Mutagatifu St Ignace(Ecole Primaire St Ignace), ni ishuli ry’umuryango w’Abayezuwiti mu Rwanda, umuryango umenyereye ibikorwa by’uburezi m’urwego mpuzamahanga, kuva ku mashuli y’incuke kugeza no kuri za Kaminuza.
Abanyeshuli bari gukurikirana amasomo bakaba bagera kuri 700 biga mu mashuli abanza, mu minsi mike hakaba harafungurwa n’ishuli ry’incuke kugira ngo bakomeze gutanga uburezi buboneye ku bana b’abanyarwanda.
Dore andi mafoto agaragaza ikigo cya St Ignace
Byakurikiranywe na Eric Ndayisaba na
N.Edouard