Umusore utuye ku Ryanyuma mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge yafatiwe mu cyuho amaze kwiba umuntu telefone ayimukuye mu mufuka yireguza ko yabitewe n’inzara imwugarije muri iki gihe cya COVID-19.
Ahagana saa Saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 rishyira ku wa Gatatu, ni bwo uwo musore w’imyaka 27 yafatiwe mu cyuho amaze kwiba uwitwa Byiringiro Eugène telefone yo mu bwoko bwa Tecno amukoze mu mufuka w’inyuma.
Kimwe mu byatangaje abari aho hafi n’uburyo akimara gufatwa akabazwa impamvu yari yibye telefone y’abandi yireguje ko yabitewe n’inzara amaranye iminsi ine.
Uwitwa Safari yagize ati “Twe tukimara kumufata amaze kuyimucomora mu mufuka, umwe muri twe yamubajije impamvu yiba kandi ari umusore mwiza bigaragara ko afite imbaraga avuga ko yabitewe n’inzara, atugaragariza ko amaze amezi menshi adakora kubera COVID-19 turumirwa.”
Yongeyeho ko nyir’iyi telefone yari yibwe akimara kumva ko yari abitewe n’inzara yahise amusabira imbabazi kuko bashakaga kumujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.
Ati “Nyine nyirayo yamugiriye impuhwe akimara kumubwira ko amaze iminsi ine atarya aratubwira ngo tumureke azagwe ku bandi natwe turamureka.”
Uyu musore amaze kurekurwa, yijejeje abamufashe ko na we ari buzindukire ku biro by’akagari atuyemo kugira ngo bamuhe ibiryo nk’uko bari kubiha abandi bose batishoboye muri iki gihe cya Guma mu rugo, aho kujya mu ngeso mbi zo kwiba.