Joe Biden usigaje iminsi mike akarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko akigera ku butegetsi azihutira gutesha agaciro imwe mu myanzuro yafashwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump.
Bimwe mu bikorwa Biden azakora akimara kurahira, harimo gukuraho amategeko ahagarika abimukira n’abiganjemo abo mu bihugu bigendera ku mahame ya Islam no gusubiza Amerika mu masezerano y’i Paris agamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umuyobozi uhagarariye itsinda ry’abayobozi bazakorana na Perezida Joe Biden, Ron Klain, yatangaje ko bizahita bishyirwa mu bikorwa ku munsi wa mbere uyu muyobozi azatangiraho imirimo ye nka Perezida.
Biteganyijwe ko mu minsi ya 100 ya mbere Joe Biden azaba yamaze gusinya ibyemezo birimo guha abantu benshi baba muri iki gihugu bitemewe, ibyangombwa byemewe n’amategeko bibemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amrika.
Klain yavuze ko hazongerwa imbaranga mu kurinda abakozi kwandura aho kubahagarika mu kazi, gukwirakwiza urukingo hirya no hino mu gihugu kandi vuba.
Mu bindi Biden azibandaho harimo guhangana n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu, gukuraho ikibazo cy’ivangura ryose rishingiye ku ruhu n’ibindi.
Amerika iyobowe na Trump, yatangiye urugendo ruyikura mu masezerano y’I Paris tariki ya 4 Ugushyingo 2019, byaje kwemezwa burundu tariki ya 04 Ugushyingo 2020.