Minisiteri y’Ubucuruzi n’iy’Imari muri Amerika zagabweho ibitero by’ikoranabuhanga bishobora gushyira itumanaho rya guverinoma ya Amerika mu maboko y’abanyamahanga.
Nyuma y’ibi bitero, ibigo byinshi byegamiye kuri Leta muri Amerika byasabwe kutongera gukoresha ikoranabuhanga ry’Ikigo SolarWinds kiri mu byibasiwe n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga.
Ikigo cya ‘FireEye’ gifasha Guverinoma ya Amerika mu bijyanye n’umutekano wo kuri internet cyavuze ko cyari cyabonye ikibazo nyuma y’uko porogaramu cyifashisha mu kwinjira mu ikoranabuhanga ryibwe mu cyumweru gishize.
FireEye ivuga ko Guverinoma zitandukanye, ibigo by’ikoranabuhanga n’iby’itumanaho muri Amerika y’Amajyaruguru, u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati byose byagizweho ingaruka n’ibikorwa bihuriweho byo guha akazi abahanga mu by’ikoranabuhanga no kuryinjiramo.
Ikigo gishinzwe Umutekano no kurwanya Abajura mu by’Ikoranabuhanga (National Counterintelligence and Security Center, NCSC) mu Bwongereza cyijeje ko kiri gukorana bya hafi na FireEye.
Kiti “Iperereza rirakomeje, ndetse turi gukorana n’abafatanyabikorwa ngo dusesengure niba nta ngaruka byagize ku Bwongereza.’’
Kompanyi ya SolarWinds yo yabwiye abakiliya bayo bagera ku bihumbi 300 ku Isi hose, harimo Igisirikare cya Amerika, Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibiro bya Perezida wa Amerika n’abandi bakoresha porogaramu zayo za ‘Orion’ kuyivugurura kugira ngo bizere umutekano wabo.
Iki kigo cyatangaje ko uburyo bwari bwarashyizweho bwo kurinda umutekano kuri murandasi bwibwe hakoreshejwe kode ikoranye ubuhanga buhanitse, bikekwa ko hari igihugu cyaba kiri inyuma y’ibi bikorwa byabaye hagati ya Werurwe na Kamena 2020.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byo bivuga ko hari ikibiri inyuma, kuba abajura barabashije kugenzura ibikorwa bikorerwa imbere muri Minisiteri y’Imari muri Amerika, kandi hariho abashinzwe kugenzura umutekano wabyo.
Abantu batatu bamenyereye gukora iperereza kuri ubu bujura bavuze ko u Burusiya bushobora kuba aribwo bubiri inyuma ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu yabihakanye, avuga ko iki kirego nta shingiro gifite.
Ikigo cya Amerika gishinzwe Umutekano cyategetse ibindi bigo bya leta byose guhagarika gukoresha porogamu za SolarWinds kugeza igihe hazashyirirwaho irindi tangazo.
Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano cya Amerika, John Ullyot, yavuze ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo imenye amakuru yimbitse ku ntandaro y’ubu bujura bwifashishije ikoranabuhanga.