Uyu ni umubare w’udukingirizo twatanzwe na AHF Rwanda, ku munsi wa mbere wa Expo 2020 kuwa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 hagamijwe gufasha abantu kwirinda no kwandura icyorezo cya Sida.
Nk’uko basanzwe babigenza Umuryango AHF Rwanda, uharanira kurwanya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera Sida AHF, begereje abazitabira imurika gurisha mpuzamahanga EXPO 2020, udukingirizo kugira ngo bafashe abazayitabira kurushaho kwirinda kwandura Virus itera Sida igihe byaba bibaye ngombwa ko habaho abakora imibonano mpuzabitsina batikingiye.

Bwana Nzeyimana Anastase, Umukozi wa AHF Rwanda ushinzwe gahunda yo gukumira no kuburizamo ubwandu bwa gakoko ka Sida, avuga ko ku munsi wa mbere wo kuwa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, babashije gutanga udukingirizo 7840.
Ahamya ko, uko Expo izagenda imenyerezwa umunsi ku wundi uwo mubare wabadukenera uziyongera, ku buryo bateganya ko bazajya batanga nk’ibihumbi 12 k’ umunsi.
Agira ati : buri mwaka mu gihe cya Expo nka AHF Rwanda twegereza abayigana, udukingirizo hafi yabo, kugira ngo abashobora kuhava bari mubihe bidasanzwe by’urukundo, bibuke no gukoresha agakingirizo, na cyane ko ntawe uba yizeye neza uko mugenzi we ahagaze.
Anastase avuga ko, uyu mwaka bafite amahema atatu mu bice bitandukanye by’inguni za Expo, ku buryo akurikije uburyo abantu bitabiriye ku munsi wa mbere, byerekana neza ko bishimiye ubwo buryo bwiza bazaniwe na AHF Rwanda.

Avuga kandi ko bazanye ubwoko bw’amabara abiri y’udukingirizo tw’abagabo ku buryo umuntu ahitamo ibara rimunyuze agataha yishimye.
Abajijwe impamvu batazanye utw’abagore, avuga ko muri rusange utwo tutamenyerewe gukoreshwa cyane, cyakora ngo nyuma y’inyigo ziri dukorerwaho n’inzego zibishinzwe, ngo natwo bazajya batuzana kugira ngo natwo twifashishwe n’abazaba badukeneye.
Bwana Nzeyimana, avuga ko ubusanzwe agakingirizo gafasha abantu kutandura Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiwe cyangwa no kuba haboneka inda zitateguwe.
Agira ati : mu kwirinda ibyo byose rero, AHF Rwadna yifashisha n’abakoranabushake, barimo n’aba ngaba ubona twazanye kugira ngo bafashe abari kugana Stands zacu, kwigishwa uburyo bwo kwirinda no kwifata, abo byaba binaniye bakifashisha agakingirizo. Aba bamenyerewe ku izina rya Youth of Ambassadors, bakaba no mu yindi minsi isanzwe itari iya badufasha m’uburyo budahoraho kwigisha abakuru n’abatoya kandi umusaruro wabo turawushima.
Uwineza Zena ni umwe m’urubyiruko twasanze kuri imwe muri Stands za AHF Rwanda muri EXPO, aje gufata udukingirizo. Ashimira cyane uyu muryango uburyo uzirikana urubyiruko n’abandi bantu muri rusange bagana Expo begerezwa udukingirizo, cyane ko hari benshi bagira isoni zo kujya kudushakira muri Butike, bakaba bashobora guhura n’ingorane, zo kuba bakwandura Sida ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiwe.
Agira ati : twebwe urubyirukorw’abakobwa duhura n’ibishuko byinshi simbeshya. Buri muntu wese yaba umusore cyangwa se abakuze baturuta, batwirukanka ho kenshi ngo dukorane imibonano. Ni ngombwa rero ko umuntu yahora yirinda, bikaba na byiza uramutse ufite agakingirizo, kugira ngo kakurinde mu gihe waba wemeye, ukagwa mu mutego baba bagushyizemo:

Zena w’imyaka 22, avuga ko kino gihe urubyiruko rufite ubushyuhe, hakenewe umuryango nka AHF Rwanda wo kuruba hafi, kugira ngo ubafashe kutandura icyorezo cya Sida, n’izindi ndwara nka Mburugu, imitezi no gusama inda zitateguwe.
Madame Sandra Nikuze, ushinzwe umushinga w’ibigendanye n’ubuzima, Project Manager of Health muri PSF, avuga ko buri mwaka, haba muri Expo mpuzamahanga na Made in Rwanda, bishimira gukorana na AHF Rwanda, mugukangurira abantu kwirinda kwandura Virus itera Sida, babagezaho Udukingirizo two kubafasha.
Agira ati ; nta kundi byagenda. Ubusanzwe hari ho buryo bwo kwifata n’ubudahemuka bukoresha na benshi mukwirinda , ariko turakomeza kukabona abandura virus itera Sida. Birumvikana ko abo ngabo baba bakoze imibonano idakingiye. Niyo mpamvu rero, bagomba kugirwa inama yo gukoresha agakingirizo, aribwo buryo bwa gatatu, kugira ngo batandura cyangwa bakanduza abandi. kandi uruetse na Sida erega nibamenye ko n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ntaho zagiye. Bage bamenya kandi ko ako gakingirizo kanabafasha kudasama inda batateguye. Turashuima rero AHF Rwanda ibidufashamo nikomemeze aho.:
AHF Rwanda ni Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta. ufasha abaturage kwirinda no kwandura Virus itera Sida ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina ibicishije mu nyigisho, kubapima no kubegereza udukingirizo hafi.
Mu mujyi wa Kigali, abaturiye Remera- Migina bafite Quiosque baziboneraho hafi, hari kandi ku Giporoso-Coordor, I Nyamirambo kuri 40 MAGERWA hafi hahitwa Sodoma no mu Gatsata-Kanyonyomba.
Mu ntara ahashyizwe Quiosk nk’izo n’uyu muryango AHF Rwanda, hari Rusizi hafi y’isoko, Huye m’umujyi na Rubavu hafi y’isoko.



Edouard Niyonkuru