Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagore babiri aribo Nyirakabanza Heralie na Muragijimana Emerence bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 6500 n’ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) mu Mudugudu wa Ryambugira, Akagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze.
Irifatwa ryaba bagore ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Nyirakabanza Heralie afite imyaka 64 mugihe Muragijimana Emerence we afite imyaka 22.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko Nyirakabanza utuye i Musanze akura urumogi mu Karere ka Rubavu akarugurisha mu Mujyi wa Kigali.
CIP Rugigana yagize ati “Umuturage yahaye amakuru abapolisi ko Nyirakabanza acuruza urumogi akura mu Karere ka Rubavu kandi ko hari n’uwo bagiye guhurira aho atuye mu Murenge wa Shingiro akarumuha.”
CIP Rugigana yakomeje avuga ko Muragijimana yari asanzwe akorana na Nyirakabanza amushakira abakiriya bagura urumogi ari nabwo yafashwe amaze kumvikana n’umukiriya wari ugiye kwishyura utwo dupfunyika 6,500 tw’urumogi kwa Nyirakabanza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko Nyirakabanza amaze gufatwa yemeye ko urumogi arukura mu Karere ka Rubavu akarukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gufatwa uyu Muragijimana bivugwa ko n’ubundi yarasanzwe abikorana n’umuryango we. Kuko umwaka ushize umukobwa we witwa Uwimana Angelique yafunzwe agakatirwa n’urukiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha ubwo yafatwanaga udupfunyika tw’urumogi 300.
CIP Rugigana yashimiye uyu muturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa, anashishikariza n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.
Umuvugizi wa Polisi kendi yibukije abacyishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kubicikaho kuko batazabura gufatwa n’inzego zibishinzwe bagahanwa.
Aba bombi bakimara gufatwa bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.