Nkuko twabibasezeranije ,mu rwego rwo kubagezaho uko imyigire ihagaze muri kino gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Covid 19,turakomeza kubatembereza ibigo by’amashuri bitandukanye tubagezaho uko ingamba ziri kubahirizwa ndetse n’ibitangazwa n’abafite aho bahurira n’uburezi,uyu munsi tukaba tugiye kubagezaho uko byifashe mu kigo cy’amashuri cya Karangazi Secondary School ( K.S.S).
Karangazi Secondary School ni ikigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Nyagatare,Umurenge wa Karangazi,kikaba ari ikigo cy’ikitegerere (School Excellence),kuri ubu kikaba gifite icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye(O’level),icyiciro cya 2 (A’level) mu masomo y’amateka,ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) ndetse n’amasomo y’imibare,ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG),kuri ubu mu gihe hagitegerejwe ko abanyeshuri bose bafungura Karangazi Secondary School ifite abanyeshuri bagera kuri 224 bari mu byiciro byemerewe kuba bitangiye,gusa kino kigo kikaba gitangaza ko cyiyemeje gukomeza gutanga amasomo neza ariko banubahiriza ingamba zose zo guhangana n’icyorezo cya covid19.
Gatungo Rutaha Mathieu umuyobozi wa Karangazi Secondary School agira ati’’abanyeshuri bacu basanzwe bafite umuco wo kudakorera ku jisho kandi bubaha amabwiriza meza bahabwa n’abarezi babo,akaba ariyo mpamvu nta mpungenge dufite mu kubahiriza ingamba zo guhangana na covid 19,uyu muyobozi kandi yemeza ko biteguye neza kwakira abanyeshuri aho ibyasabwaga byose babyujuje kuburyo biteguye no kwakira abanyeshuri bose mu gihe kiri imbere.
Benimama Providence umwe mu barimu barerera muri kino kigo,nawe yemeza ko nta mpungenge bigeze bagira zo kwakira abanyeshuri kuko imikoranire y’abarezi isanzwe idufasha gukorera hamwe nk’ikipe.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Igisabo.rw batangaza ko biteguye kwiga bashyizeho umwete kugirango bakureho icyuho cyatewe na covid19,bakaba bemeza ko batazasubira inyuma ariko ngo bagakomeza gufata ingamba zo guhangana n’icyorezo kugirango bakomeze bige neza nta nkomyi.
Kimwe n’ibindi bigo byafunguye,iyo ugeze muri Karangazi SS ugomba kubanza gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune,ugapimwa umuriro ndetse ukandikwa mu gitabo cyabugenewe kugirango habeho gukurikirana buri wese wageze mu kigo.
Karangazi Secondary School isanzwe ari ikigo cy’indashyikirwa mu gutsindisha neza no kugira abanyeshuri bafite ikinyabupfura,gusa ngo isuku igira isoko kuko kino kigo cyubatse ahantu haberanye no kwiga,dore ko uretse kuba nta rusaku wakumva ariko n’ubusitani bw’iki kigo nabwo bufasha abanyeshuri kwiga batekanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ntibuhwema gukangurira abafite aho bahuriye n’imyigire n’imyigishirize kubibutsa ko ishema ryabo ari umwana ubahanze amaso,ariyo mpamvu buri wese akwiye guha agaciro uruhare rwe mu burezi bw’umwana,
Gatungo uyobora Karangazi SS aboneraho kwibutsa ababyeyi,abarezi ndetse n’abana gukomeza kuzirikana ko nta buzima bwiza no kwiga biba bitagishobotse ariyo mpamvu buri wese akwiye gukora iyo bwabaga agahangana na covid 19.
Inkuru ya : NDAYISABA Eric
Contact : 0782511443
Email : ndayisabaeric501@gmail.com
Twitter : NDAYERICUS