Ntamfurayishyari Silas umaze imyaka itanu agizwe Umurinzi w’igihango kubera uruhare rukomeye yagize mukurokora bamwe mubatutsi bahigwaga bakanicirwa mu Bugesera, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arasaba urubyiruko kwima amatwi, abashobora kubashuka babayobya, ahubwo bakarangwa n’ubutwari bwo gukunda igihugu, bakakitangira, byanarimba bakaba bakwemera no kukimenera amaraso bibaye ngombwa.
Uyu murinzi w’Igihango Ntamfurayishyari, wahoze mu gisirikari cya kera Ex-FAR, akaza kwitandukanya nacyo, atabara abatutsi bicwaga banahigwa na zimwe mu ngabo babanaga ndetse n’Interahamwe m’u Bugesera, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igisabo muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’ubwiyunge; avuga ko ibyo yabashije gukora ngo arokore Abatutsi bitabaye kubwe, ahubwo ko ari Imana yonyine yamukoresheje, akabasha kugera ku ntego yari yiyemeje.

Agira ati “nari Umusirikari mba mu kigo cya Gako mu Bugesera. Mu 1992 ubwo igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangiraga, noherejwe kurinda zimwe mu mpunzi z’Abatutsi zari zahunze ubwicanyi ahitwa i Rilima kuri Paroisse. Nibazaga m’umutima wanjye icyo abo baturage baziraga cyane ko bari batwikiwe amazu, amatungo yashimuswe yariwe agahinda ari kenshi. Nk’umusirikari muto ntacyo nari gukora. Gusa mu 1994 Jenoside itangiye, naratinyutse maze nkiza bamwe mu batutsi bahigwaga. Ndashima Imana cyane ko abo nashoboye kurokora bakiriho. »
Ntamfurayishyari avuga kandi ko bitari byoroshye kugira ngo abashe kuvana abantu mu maboko y’abicanyi akabanyuza mu ishyamba ry’inzitane rya Gako , aho bakoraga urugendo rurerure ijoro ryose, bagenda bakikira ibirindiro by’ingabo z’igihugu, kugeza ubwo bambutse umupaka bakagana i Burundi.

Avuga ko hari n’abo yamburaga Interahamwe zigiye kubica, akazibwira ko nk’umusirirkari agiye kubiyicira akoresheje imbunda, yamara kuva iruhande rw’abo bicanyi, abo acikishije akabavanga n’abandi yabaga yahishe bose akabambukiriza rimwe i Burundi, ibintu avuga ko n’ubwo yabikoraga bwose yahuriraga mo n’imitego myinshi yaganishaga ubuzima bwe nawe mu kaga.
Avuga ko ibyo yakoraga byaje kumenyekana mu kigo, ko acikisha Abatutsi, maze bamushakishiriza hasi hejuru ngo yicwe. Abimenye nawe ngo ahita yambuka ajya i Burundi kubana na bamwe yahungishaga mu nkambi kugeza ubwo Jenoside ihagaritswe mu Rwanda, akaza kwiyungan’ingabo zari iza RPF Inkotanyi akaba Umusirikari muri zo.
Agira ati « nakomeje gufatanya n’Ingabo z’Igihugu Nshya mukubaka igihugu kugeza mu 1998 nsubizwa m’ubuzima busanzwe maze mu 2015, hamwe na bagenzi banjye nshyirwa mu barinzi b’Igihango, ibintu byanshimishije cyane kugeza uyu munsi. »
Kubirebana n’inkunga Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yageneye Abarinzi b’Igihango mu minsi yashize, Ntamfurayishyari, avuga ko yayishimiye cyane. Ubu akaba ari kuyibyaza umusaruro mu m’umushinga ugendanye n’ubukerarugendo, ari gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’ubwo bwose COVID 19 yaje ari Kidobya.
Kubirebana niba mu gace atuyemo ka Bugesera, asanga hari abandi bantu babaye Inyangamugayo, bakwiriye kujya m’urwego nk’urwe rw’Abarinzi b’Igihango, avuga ko nawe hari abo yagiye amenya ko bitwaye neza, bakwiriye nabo babishimirwa. Bityo agahamya ko inzego zibishinzwe zizajya zibikurikiranira hafi hakazavamo umusaruro ushimishimishije.
Ikindi avuga ni uko muri uku kwezi k’Ukwakira, kwahariwe Ubumwe n’U bwiyunge, ubusanzwe agerageza gutanga umusanzu we mu biganiro bitandukanye haba mu mirenge, Utugari n’imidugudu. Avuga ko yatangaga ibiganiro n’ubuhamya mu bihe bishize, ariko kubera ko kino gihe nta materaniro ari kuba kubera COVID 19 bikaba bitarakunze nka mbere.

Asoza ikiganiro Ntamfurayishyari, asaba urubyiruko rw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kuba maso, bagashishikarira gukora biteza imbere. Arabasaba kandi gukunda igihugu nyabyo birinda gutega amatwi abanyapolitiki bataye umurongo, bakorera hanze y’igihugu babeshya ko bagikunda, ahubwo mu by’ukuri bagamije kuyobya abanyarwanda.
Ntamfurayishyari Silas ni umwe mu barinzi b’Igihango b’Abanyarwanda bashimiwe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ubutwari n’ubwitange byabaranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abagenda bagaragaza, kugira uruhare mukunywanisha abanyarwanda muri kino gihe.

Igikorwa cyo kubatoranya buri mwaka, gihera mu midugudu kugera ku urwego rw’Igihugu, biyobowe bikanahagararirwa na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifatanyije na Unity Club Intwararumuri n’Imbuto Foundation.
Edouard Niyonkuru