Ku nshuro ya 26 Abanyarwanda bizihiza ho umunsi wo Kwibohora, Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi(UDPR) burashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside by’umwihariko rigashimira Perezida Paul Kagame ku ntambwe amaze guteza u Rwanda.
Mu itangazo iri shyaka ryashyize hanze ryagize ryavuze ko Kwibohora ari ukwibuka aho wavuye kugira ngo utazasubira kugira amateka mabi, amateka agutera ipfunwe nk’ubwicanyi, ubukene, kwikanyiza, ubuhunzi, ruswa, ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside ;
Ryongeye ho ko ari no kumenya aho ugeze ugasigasira ibyiza umaze kugeraho ugusobanukirwa aho ushaka kugera, uharanira ishema ryo kwigira no kugira ijambo.



Tariki 4 Nyakanga buri mwaka abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora nyuma y’uko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994 zikarokora abanyarwanda.