Kuva taliki ya 12 Kamena 2020 leta zunze ubumwe za America zafashe icyemezo cyo kudaha Viza Abarundi usibye abadipolomate n’abakorera imiryango mpuzamahanga kubera ibibazo Uburundi bufitanye na Leta ya Perezida Trump.
Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’umutekano ya Leta zunze ubumwe za Amerika rivuga ko usibye abadipolomate n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga itari iya leta bagaragaza ko bagiye mu kazi muri leta zunze ubumwe za America nta wundi Murundi wemerewe Viza y’iki Gihugu.
Amerika ivuga ko ibi yabitewe n’uko leta y’Uburundi imaze igihe yaranze kwakira abaturage bayo birukanwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Amerika ivuga ko yandikiye Uburundi inshuro nyinshi ibusaba kwakira abaturage bayo birukanwe ariko yanga gusubiza inyandiko zose yandikiwe.
Amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko iyo yirukanye umuntu agomba gusubira iwabo igihugu akomokamo cyakwanga kumwakira hagashira amezi atandatu ahita yemererwa kuba muri America ntakibazo na kimwe afite.
Abarundi Leta zunze ubumwe za Amerika yirukanye ntibaratangazwa cyangwa ngo hatangazwe impamvu yo kubirukana muri iki gihugu cy’igihangange ku Isi.
Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje iki cyemezo nyuma y’igihe gito zitangaje ko zifuza gukorana neza na Perezida mushya w’Uburundi Evariste Ndayishimiye bunashimira Abarundi ku matora meza bagize.