Tariki ya 20 Kamena 2020 turibuka imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ni umunsi GAERG itegura buri mwaka, ukabera ahantu hatoranyijwe hirya no hino mu gihugu. Uyu munsi ntibyakunze ko imbaga y’abantu ihurira hamwe kubera kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni yo mpamvu umuhango uri bunyure mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mateka y’isi, mu mibereho ya muntu habaho ibisekuru, hakabaho n’amasano. Tugira ababayeho, abariho n’abazabaho. Tuvuga abakurambere, ikiragano cy’abariho ubu n’abazabakomokaho. Mu bihugu bimwe, bubahiriza cyane izina ry’umuryango. Wakumva Naka yitwa izina runaka, ukamenya aho akomoka n’abo akomokaho, ukamenya umuryango we.
Hari aho usanga ibisekuru bigera kuri birindwi, abagize umuryango basangiye izina: Sekuruza, sekuru, se, umwana, umwuzukuru, umwuzukuruza n’ubuvivi bafite izina bahuriyeho. Uru ni rwo ruhererekane rw’isano y’amaraso ruhoraho, rutazima.
